KWIYANDIKISHA AHO GUKORERA IBIKORWA BY’UBUHANZI

Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco (MYCULTURE), Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC) ku bufatanye na Imbuto Foundation batangije ku mugaragaro ikigega cya Miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda, nk’imwe muri gahunda zinyuranye zo gufasha inganda ndangamuco kuzahuka mu ngaruka za COVID-19.

Iyi gahunda igizwe n’ibyiciro bitatu by’ingenzi ari byo:

Ikigega cya miliyoni magana atatu (300,000,000 Rwf) kizatera inkunga imishinga y’ubuhanzi y’ibigo cyangwa abahanzi ku giti cyabo ibyara inyungu ndetse ikanafasha guha ubumenyi abandi bahanzi;

Gushyirirwaho ahantu rusange n’ibikoresho abahanzi bajya bakoresha ndetse n’amahugurwa bizakoreshwa nta kiguzi; Ubukangurambaga bushishikariza Abanyarwanda kumenya, gukunda no gukoresha ibihangano byakorewe mu Rwanda (Made in Rwanda).

Binyuze muri iyi gahunda yo kuzahura inganda ndangamuco, Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco n’abafatanyabikorwa bayo, bafite intego yo guhugura abahanzi 300 hagamijwe kubongerera ubushobozi bwo gukoresha ikoranabuhanga mu gucuruza serivisi n’ibihangano bitandukanye, hamwe no guteza imbere ubucuruzi bukorerwa kuri internet mu Rwanda.

Abahanzi ubu bashyiriweho ahantu ho gukorera mu ngoro ndangamurage z'igihugu mu turere dutandukanye, aho baba bafite internet n’aho gucururiza ibihangano byabo nta kiguzi bibasabye.

Imyanya yateguwe Abahanzi bashobora gukoresha:

  • INGORO NDANGAMURAGE Y’I KANOMBE
  • INGORO NDANGAMURAGE Y’I HUYE
  • INGORO NDANGAMURAGE Y’I KARONGI

Ukeneye ibindi bisobanuro: o Iyandikishe kuri: artrwanda.rw/working-space/kn
o Ukeneye ibindi bisobanuro watwandikira kuri: [email protected]